Tell Miss Rwanda Organizers to change their terms and regulations.

Tell Miss Rwanda Organizers to change their terms and regulations.
Turasaba abategura irushanwa guhindura amategeko n’amabwiriza kuko bidasobanutse kandi ntibihe amahirwe 100% uwo abanyarwanda bifuza. Niba Miss ari uwa Abanyarwanda, uwagize ubwiganze bw’amajwi nka “MWISENEZA Josiane” ufite umushinga wo kurwanya indyo mbi n’igwingira ry’abana bo mu cyaro, yakwiye kwambikwa ikamba nta mananiza. Nkuko izindi ngingo zo mu yandi mategeko zahinduwe we ku busabe bw’ Abanyarwanda n’aya mategeko turifuza ko kuri iyi nshuro yahindurwa. Ikamba rikambikwa uwo abenshi bagaragaza ko bashaka kandi bashyigikiye. Kuba ariwe mukobwa wavuye mu cyaro agahangara iri rushanwa ni ubutwari, kuba atavuga neza izindi ndimi si amakosa ye kuko afite diplome kandi nabamubanjirije bazivugaga neza ntawa twaye ikamba mu marushanwa mpuzamahanga. Kumuha ikamba byashimangira ko abanyarwanda twifatira ibyemezo kandi ko Miss Rwanda itari iy’ abanyamujyi gusa.