Guhagarika ibikorwa by’ubwicanyi ndengakamere, Paul Kagame akomeje gushaka gukorera abanyarwanda

Le problème
Mu ijambo rye yavugiye m’Umuhango w’isengesho n’ifunguro ryatumiwemo abayobozi bakuru b’u Rwanda n’abahagarariye amadini yabo mu Rwanda, kuri taliki ya 12 Mutarama 2014, umukuru w’Igihugu cy’Urwanda Paul Kagame yongeye kugaragariza abanyarwanda ubushake ndakuka bwo kwica umuntu wese akekaho kutavuga rumwe na Leta ayoboye.
Mu mvugo ye aragira ati : « Umuntu wese wifuriza inabi igihugu cyangwa abaturage bacu agomba kubizira, gusa igisigaye ni ukureba uburyo byakorwamo. »
Paul Kagame, na none muri uwo muhango wo gufungura no gusenga, yavuzeko nta soni na mba cyangwa ikimwaro atewe no kuba yica abanzi be, ko ngo mu rwego rwo kurinda u Rwanda, yarahiriye kwikiza umwanzi kabone ikiguzi icyo aricyo cyose byamusaba.
CLIIR iboneyeho kwamagana y’ivuye inyuma uwo umurongo wa Politiki y’ubwicanyi, kandi inaburira Perezida Kagame n’abamufasha ko ntaburenganzira bafite (bahawe) bwo gutanga urupfu no kugena abicwa, yaba abakekwa bagaragara n’abatagaragara babyitiriwe n’ubutegetsi bw’Urwanda bwitwaje impamvu izo ari zose, kandi ko bitinde bitebuke ababifitemo uruhare bizabagiraho ingaruka mu butabera kuko ntacyaha kizasigara kidahanwe.
Iyi Pétition (intabaza) igenewe:
- Abifuza ko Kagame yitaba ubutabera agasobanura ku byaha byose by’ubwicanyi bw’abanyepolitiki, abatavugarumwe nawe, ibyaha byibasiye inyokomuntu bikubiye muri Mapping Report, n’ibindi byakusanijwe n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri za Leta(ONG) ikorera mu karere k’Ibiyaga bigali.
- Abantu bose bahakanira Kagame n’abamushyigikiye ko nta burenganzira n’ubudahangarwa bafite bwo kugenera urupfu, uko bashatse, abo bita abanzi.
- Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri za Leta ngo yamagane yivuye inyuma, amagambo ya Perezida Paul Kagame akangurira akanashishikariza abandi bayobozi b’igihugu guhohotera no kwica abo bakeka ko ari abanzi cyangwa bashobora kuba abanzi b’igihugu.
- Ku miryango yo mu karere na mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’abaturage ngo ishishikarize abayobozi b’Urwanda, ishyirwaho ry’inzego zikomeye kandi zigenga zinafite ububasha bwo kugenzura ubutegetsi nyubahirizategeko, zigakumira ndetse zigahana abateshutse ku nshingano.
- Ku mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, byihutirwa, yotse ubutegetsi bw’Urwanda igitutu nta gutuza, hagamijwe ko urubuga rwa politiki rwafunzwe n’ishyaka rya FPR riyobowe na Paul Kagame, rwafungurwa.
- Ku baterankunga n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, ngo bahagarike gutera inkunga y’ibikoresho, y’amikoro n’iya gisirikari, ibikorwa by’ubwicanyi bya Perezida Paul Kagame.
- Muri rusange igenewe nanone ibihugu mpuzamahanga, ngo bive mu guceceka guteye inkeke, maze byamagane ibikorwa by’ubwicanyi, biyobowe na Paul Kagame bimaze imyaka 20, byiyongereyeho gukandamiza, kubabaza no kurenganya bihebuje abaturage bo mu karere k’Ibiyaga bigali.
Banyarwanda, nshuti z’Urwanda, ni muri aka kanya, muhereye uyu munsi mugomba kugira icyo muhindura ku bijyanye na Demokarasi u Rwanda runyotewe, ni mu gushyigikira kandi ku bwinshi iyi ntabaza(petition)tuzohereza ku mpande zose z’Isi no mu bihugu mpuzamahanga, bifite ubushobozi, bivuga rikijyana kandi bikanafata ibyemezo.
Mwebwe, inshuti, abavandimwe ni mube umusemburo w’abujuje inshingano z’umuturarwanda n’ukunda Urwanda, maze mube abambere mu guharanira uburenganzira bw’abaturage bari imbere mu gihugu n’abari hanze y’Urwanda.Gusinya iyi ntabaza( Petition),ni ugukangurira umuryango mpuzamahanga guhagurukira ibikorwa bishyigikira gushinga Demokarasi n’amahoro rusange mu Rwanda.
Niryo shingiro, ry’ ikizere, n’intambwe by’ukuri bigana ku bwiyunge nyakuri hagati y’abanyarwanda, baciwemo ibice mu gihe kingana n’imyaka 20. Ni ingenzi kandi ni ngombwa ku iterambere ry’ubukungu n’umutekano by’Igihugu.
Twizeye ko muzitabira gushyira umukono(gusinya) iyi ntabaza (petition) muri benshi. Abanyarwanda bakeneye inkunga yanyu.
Tubashimiye kandi uburyo muzitabira gusangiza no guhererekanya iyi Ntabaza (petition).
CLIIR, un regard impartial

Pétition fermée
Partagez cette pétition
Les décisionnaires
Mises à jour sur la pétition
Partager la pétition
Pétition lancée le 14 janvier 2014