Guhagarika ibikorwa by’ubwicanyi ndengakamere, Paul Kagame akomeje gushaka gukorera abanyarwanda

Le problème

Version française

Mu ijambo rye yavugiye m’Umuhango w’isengesho n’ifunguro ryatumiwemo abayobozi bakuru b’u Rwanda n’abahagarariye amadini yabo mu Rwanda, kuri taliki ya 12 Mutarama 2014, umukuru w’Igihugu cy’Urwanda Paul Kagame yongeye kugaragariza abanyarwanda ubushake ndakuka bwo kwica umuntu wese akekaho  kutavuga rumwe na Leta ayoboye.

Mu mvugo ye aragira ati : « Umuntu wese wifuriza inabi igihugu cyangwa abaturage bacu agomba kubizira, gusa igisigaye ni ukureba uburyo byakorwamo. »

Paul Kagame, na none muri uwo muhango wo gufungura no gusenga, yavuzeko nta soni na mba cyangwa ikimwaro atewe no kuba yica  abanzi be, ko ngo mu rwego rwo kurinda u Rwanda, yarahiriye kwikiza umwanzi kabone ikiguzi icyo aricyo cyose byamusaba.

CLIIR iboneyeho kwamagana y’ivuye inyuma uwo umurongo wa Politiki y’ubwicanyi, kandi inaburira Perezida Kagame n’abamufasha ko ntaburenganzira bafite (bahawe) bwo gutanga urupfu no kugena abicwa, yaba abakekwa bagaragara n’abatagaragara babyitiriwe n’ubutegetsi bw’Urwanda bwitwaje impamvu  izo ari zose, kandi ko bitinde bitebuke ababifitemo uruhare bizabagiraho ingaruka mu butabera kuko ntacyaha kizasigara kidahanwe.

Iyi Pétition (intabaza) igenewe:         

- Abifuza ko Kagame yitaba ubutabera agasobanura ku byaha byose by’ubwicanyi bw’abanyepolitiki, abatavugarumwe nawe, ibyaha byibasiye inyokomuntu  bikubiye muri Mapping Report, n’ibindi byakusanijwe n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri za Leta(ONG) ikorera mu karere k’Ibiyaga bigali.

- Abantu bose bahakanira  Kagame n’abamushyigikiye ko nta  burenganzira n’ubudahangarwa bafite bwo kugenera  urupfu, uko bashatse, abo bita  abanzi.

- Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri za Leta ngo yamagane yivuye inyuma, amagambo ya Perezida Paul Kagame akangurira akanashishikariza abandi bayobozi b’igihugu guhohotera no kwica abo bakeka ko ari abanzi cyangwa bashobora kuba abanzi b’igihugu.

- Ku miryango yo mu karere na mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’abaturage ngo ishishikarize abayobozi b’Urwanda, ishyirwaho ry’inzego zikomeye kandi zigenga zinafite ububasha bwo kugenzura ubutegetsi nyubahirizategeko, zigakumira ndetse zigahana abateshutse ku nshingano.

- Ku mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, byihutirwa, yotse ubutegetsi bw’Urwanda igitutu nta gutuza, hagamijwe ko urubuga rwa politiki rwafunzwe n’ishyaka rya FPR riyobowe na Paul Kagame, rwafungurwa.

- Ku baterankunga n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, ngo bahagarike gutera inkunga y’ibikoresho, y’amikoro n’iya gisirikari, ibikorwa by’ubwicanyi bya Perezida Paul Kagame.

- Muri rusange igenewe nanone ibihugu mpuzamahanga, ngo bive mu guceceka guteye inkeke, maze byamagane ibikorwa by’ubwicanyi, biyobowe na Paul Kagame bimaze imyaka 20, byiyongereyeho gukandamiza, kubabaza no kurenganya  bihebuje abaturage bo mu karere k’Ibiyaga bigali.

Banyarwanda, nshuti z’Urwanda, ni muri aka kanya, muhereye uyu munsi mugomba kugira icyo muhindura ku bijyanye na Demokarasi u Rwanda runyotewe, ni mu gushyigikira kandi ku bwinshi iyi ntabaza(petition)tuzohereza ku mpande zose z’Isi no mu bihugu mpuzamahanga, bifite ubushobozi, bivuga rikijyana kandi bikanafata ibyemezo.

Mwebwe, inshuti, abavandimwe ni mube umusemburo w’abujuje inshingano  z’umuturarwanda n’ukunda Urwanda, maze mube abambere mu guharanira uburenganzira bw’abaturage bari imbere mu gihugu n’abari hanze y’Urwanda.Gusinya iyi ntabaza( Petition),ni ugukangurira umuryango mpuzamahanga guhagurukira ibikorwa bishyigikira gushinga Demokarasi n’amahoro rusange mu Rwanda.

Niryo shingiro, ry’ ikizere, n’intambwe by’ukuri bigana ku bwiyunge nyakuri hagati y’abanyarwanda, baciwemo ibice mu gihe kingana n’imyaka 20. Ni ingenzi kandi ni ngombwa ku iterambere ry’ubukungu n’umutekano by’Igihugu.

Twizeye ko muzitabira gushyira umukono(gusinya) iyi ntabaza (petition) muri benshi. Abanyarwanda bakeneye inkunga yanyu.

Tubashimiye kandi uburyo muzitabira gusangiza no guhererekanya iyi Ntabaza (petition).

CLIIR, un regard impartial

avatar of the starter
CLIIR ORGLanceur de pétitionLe Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR) est une association de défense des droits de l'homme créée et basée en Belgique depuis le 18 août 1995. Depuis 1997, le CLIIR a organisé des dizaines de manifestations pacifiques en Belgique en faveur des victimes des violations des droits humains au Rwanda. Plusieurs manifestations et sit-ins ont été organisés pour réclamer également la mise en Place d'une Commission Vérité, Justice et Réconciliation pour le Rwanda, pour dénoncer les tribunaux discriminatoires GACACA et pour faire libérer les prisonniers politiques et autres détenus innocents et sans dossiers judiciaires emprisonnés au Rwanda depuis 1994. Le CLIIR a déjà publié 134 communiqués, plusieurs mémos et dossiers sur ces graves violations des droits humains qui se commettent en totale impunité encore aujourd'hui au Rwanda même et en République démocratique du Congo.
Cette pétition avait 528 signataires

Les décisionnaires

Mr Ban KI-MOON
Mr Ban KI-MOON
Secrétaire Général des Nations Unies
Mme Navanethem PILLAY
Mme Navanethem PILLAY
Haut-commissaire des Nations Unies aux droits de l’homme
Mme Nkosozana Dlamini ZUMA
Mme Nkosozana Dlamini ZUMA
Présidente de l’Union Africaine
Mrs Tax Lawrence STERGOMENA
Mrs Tax Lawrence STERGOMENA
Secrétaire Exécutif de la SADC
Mr Herman Van ROMPUY
Mr Herman Van ROMPUY
Président de l'Union Européenne

Mises à jour sur la pétition